Urubanza rwa Fabien Neretse ushinjwa ibyaha bya Jenoside rugiye gutangira mu Bubiligi

Urukiko rwa rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi muri iki Cyumweru ruzatangira kuburanisha urubanza rwa Fabien Neretse, umunyarwanda w’imyaka 71 ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ruzaba rubaye urubanza rwa gatanu ruvuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi rubereye muri icyo gihugu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere haraba umuhango wo gutoranya abaturage bahagarariye abandi (jurés ) bazafatanya n’abacamanza gukurikirana urubanza rwa Neretse ushinjwa ibyaha 13 by’ubwicanyi na bitatu byo kugerageza kwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubanza nyir’izina ruzatangira kuwa Kane w’iki Cyumweru nk’uko Ikinyamakuru Soir cyo mu Bubiligi cyabitangaje.

Neretse ubu ubarizwa mu Bufaransa, azisobanura ku byaha byose ashinjwa, nubwo we abihakana.

Uyu mugabo w’inzobere mu by’ubuhinzi yahoze atuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Fabien Neretse ukomoka mu Ruhengeri yafatiwe mu Bufaransa mu 2011. Uyu mugabo wari ufite ijambo ku butegetsi bwa Habyarimana, ashinjwa kugira uruhare mu kwica Umubiligi Claire Beckers n’umugabo we Isaïe Bucyana n’umukobwa wabo Katia. Aba biciwe i Kigali ku wa 9 Mata 1994, nyuma y’iminsi mike Jenoside itangiye.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzaba rurerure bitewe n’abatangabuhamya benshi bazumvwa.

Ni ku nshuro ya mbere Urukiko rwa rubanda rwa Bruxelles, ruzaba ruburanishije icyaha cya Jenoside.

Source: IGIHE

No comments

You Might Also Like

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *