Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside bumvise ibisobanuro bya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku bibazo byagaragaye mu isesengura rya raporo y’ibikorwa byayo ya 2019/20 na gahunda y’ibikorwa ya 2020/21.
Iyo gahunda yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Gashyantare 2021.
Mu gusesengura iyo raporo y’ibikorwa bya CNLG, Abadepite bagize Komisiyo basanze mu bibazo biyikubiyemo ahanini birimo Inteko za Gacaca zitohereje inyandiko z’inkiko, ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara, kubaka inzibutso n’ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr. Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku kibazo cy’urubyiruko rupfobya rukanahakana Jenoside.
Nyuma y’imyaka igera kuri 27 hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ngo usanga iturufu y’abakoze Jenoside cyangwa abafite imigambi mibisha ku Rwanda bifashisha urubyiruko mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki gihe Isi ikataje mu iterambere ry’ikoranabuhanga, usanga abakiri bato ari bo biganje mu bifashisha iryo koranabuhanga mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr. Bizimana avuga ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi igaragara ahanini mu bakiri bato, yashimangiye ko na bo bakurikiranwaho ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru byayo no guhohotera abacitse ku icumu.
Dr. Bizimana yavuze ko bakomeje gukorana n’urubyiruko, baganira ku mateka kandi babereka uburemere bw’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ingamba Igihugu gifata, intambwe imaze guterwa mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, n’uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagarutse no ku kibazo cy’inyandiko zitoherejwe ku rwego rw’Igihugu rwa Gacaca, avuga ko usanga hari abayobozi bo mu Nzego z’ibanze badafite amakuru ku nyandiko zoherejwe, ku buryo hari aho zitazaboneka. Yizeza kuzakorana n’Inzego z’ibanze bagacukumbura amakuru ku nyandiko zabuze
Ku kibazo cy’ibikorwa byo kubaka inzibutso zo ku rwego rw’Igihugu byahagaze, yavuze ko byatewe n’impamvu z’icyorezo cya COVID-19 , asaba ubuvugizi ku ngengo y’imari, kuko hari ibikorwa bikenewe gukorwa kuri buri rwibutso kugira ngo ibikorwa byo kubaka birangire neza.
Abadepite bagize Komisiyo bakiriye ibisobanuro bahawe na CNLG, bashimye uruhare n’ubufatanye n’inzego urwo rwego rugira mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Basabye ko ibikorwa byo kwigisha abaturage kubahiriza amategeko bikomeza mu kwirindwa ikintu cyose cyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Source: Imvaho Nshya