Iyi nama yabereye mu Bufaransa nk’igihugu cyiyoboye uyu muryango muri manda y’imyaka ibiri.
Umwaka wa 2019 wagaragaje agacu ko guhindura intekerezo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kwibuka ayo mahano nk’uburyo bwo guha agaciro inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni bambuwe ubuzima.
U Bufaransa ntibwakunze guha agaciro ibirego by’u Rwanda rutahwemye kugaragaza uko bwafashije leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse rugakomoza no ku bayobozi b’icyo gihugu babigizemo uruhare.
Muri Gicurasi nibwo iki gihugu cyasohoye iteka rya Perezida wa Repubulika n° 2019-435 ryo ku wa 13 Gicurasi 2019, rigena ko kuwa 7 Mata, ari itariki ngarukamwaka yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ingingo ya Mbere y’iri teka ivuga ko ‘Itariki ngarukamwaka yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni 7 Mata’.
Ingingo ya Kabiri ivuga ko ‘Buri mwaka kuri iyi tariki, ibikorwa byo kwibuka bizajya bitegurwa i Paris. Ibikorwa nk’ibi kandi bishobora gutegurwa kandi muri buri ntara bigizwemo uruhare n’umuyobozi wayo [Perefe]’.
Ingingo ya Gatatu yaryo ivuga ko Minisitiri w’Intebe afite inshingano zo gushyira mu bikorwa iri teka, rizasohoka mu igazeti ya leta ya Repubulika y’u Bufaransa.
Perezida wa IBUKA Europe, Dr Kabanda Marcel, yabwiye IGIHE ko umubano wa IBUKA France n’iki gihugu utari umeze neza mbere yuko uwo munsi winjiza mu yindi yubahwa mu Bufaransa.
Yavuze ko ari icyemezo gikuraho ikiraro cyari hagati y’ubuyobozi bw’u Bufaransa na IBUKA kuko batumirwaga mu bikorwa byo kwibuka ntibahakandagire.
Yakomeje ati “Uyu mwaka tuvuze ibintu byabaye mu Bufaransa byiza , icyo kintu kirimo. Mu myaka 25 hagati yacu na Leta y’u Bufaransa nta kintu twavuganaga; twarabatumiraga ntibaze ugasanga ibyo dukora batabizi cyangwa se batabyishimiye.’’
Inshuro imwe niyo Umuyobozi ukomeye muri Guverinoma yitabiriye igikorwa cyo kwibuka [Bernard Kouchner wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ku butegetsi bwa Nicolas Sarkozy] kandi nawe yaje nta rwego ahagarariye.
Iteka ryashyizweho rizafungura amarembo ku bikorwa byo kwibuka bizajya bitegurirwa i Paris nkuko bisanzwe ariko bikanagera mu zindi ntara.
Dr Kabanda ati “N’ubwo nta kiruhuko cyihariye kizajya gitangwa muri iki gihugu, ni icyemezo cyashimije benshi mu Banyarwanda dore ko byinshi mu bikorwa byo kwibuka wasangaga ubuyobozi bwo mu Bufaransa butabishishikarira.’’
Yashimye iteka rya Perezida Macron, avuga ko ari ‘ikintu gikomeye’ ndetse ni intambwe u Bufaransa bwateye mu kumenya ibyabaye mu Rwanda.
Ati “Icyo Macron yakoze, ari nko kuba tariki 7 Mata baremeje ko ari umunsi wo kwibuka ni ikintu gikomeye. Ni umunsi wo ku rwego rw’igihugu sitwe twenyine tuzajya tubikora ahubwo n’abahagarariye leta bazajya baza. Mu mashuri amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi azajya yigishwa, ntibitureba nk’Abanyarwanda gusa ahubwo twese tuzabigiramo uruhare.”
IBUKA France ivuga ko iki cyemezo ari intangiriro nziza mu kongera kunoza umubano w’impande zombi.
Ati “Ntabwo twavuga ko ibintu byarangiye ahubwo bitangiye neza kandi bizavamo ikintu cyiza, tuvuye mu gihe twari tumeze nk’aho nta muntu uzi aho turi nicyo dukora ahubwo ubu tumeze nk’abageze mu cyiciro cyo kuvugana.”
Ibuka Europe ihuriwemo n’amashyiramwe ya Ibuka mu Bufaransa, u Busuwisi, u Buholandi, u Butaliyani n’u Bubiligi ndetse uyu mwaka by’umwihariko u Rwanda rwari rwatumiwe.
Ni inama ihuza abo mu bihugu bitandukanye, ifite intego yo kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kurebera hamwe icyakorwa ngo bakomeze kurwanya abayihana hakaba uruhererekane rwo guhererekanya amakuru ajyanye nayo mu batayazi.
Yanatangiwemo kandi ishusho y’imibereho y’abarokotse Jenoside no kungurana ibitekerezo bitandukanye.
Bamwe mu bahagarariye abanyamuryango ba IBUKA mu Budage na bo bitabiriye iyi nama mu kwerekana ubushake bafite bwo gufungura IBUKA Allemagne mu minsi ya vuba.
Ibuka-Europe ni ihuriro ryatangiye mu 2003, amasezerano yo gukora byemewe n’amategeko ashyirirwaho umukono i Paris tariki ya 20 Ugushyingo 2010.





















































Source: IGIHE