Abanyarwanda baba mu Buholandi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi basabwa kwandika amateka yayo

Mu mugoroba wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Gicurasi 2021, abarokotse basabwe kwandika amateka y’ibyababayeho mu gihe yakorwaga kugira ngo atazibagirana, bigaha urwaho abashaka kuyagoreka.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe ikoranabuhanga kubera gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi wa Ibuka mu Buholandi, Madamu Safari Christine, mu butumwa yatanze, yibanze ku kamaro ko kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashishikariza abarokotse Jenoside batuye mu Buholandi kwandika ubuhamya bwabo bugahurizwa mu gitabo kimwe, kuko bitorohera buri wese kwiyandikira igitabo ku giti cye.

Yagize ati “Nk’umuti wafasha gukira ibikomere byo ku mutima kandi ari umusanzu ku mateka by’umwihariko ngo abishwe batazazima, ikaba kandi intwaro yafasha mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside, tugomba kwandika ubuhamya bw’ibyatubayeho bugahurizwa hamwe kubera ko kwandika igitabo umuntu ku giti cye bigoye”.

Yasabye kandi ababyeyi bafite abana batabonye Jenoside yakorewe Abatutsi kuyibaganirizaho bahereye ku buhamya bwabo bwite, bakabakundisha u Rwanda kandi bakabohereza mu gihugu, bagasura inzibusto, bakamenya amateka birushijeho kuko aribo Rwanda rw’ejo hazaza.

Ati “Turasaba ababyeyi muri hano muzi neza amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kurushaho kwigisha no gukangurira abana banyu gushishikarira kumenya amateka muyabigisha, mukabohereza gusura u Rwanda bakiga neza amateka yacu”.

Sandra Uwase wavuze mu izina ry’abana bavutse nyuma ya Jenoside by’umwihariko abakuriye muri Diaspora, yavuze ku kamaro ko kuganiriza abato kuri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko nubwo yabaye bataravuka ariko nabo ari amateka yabo.

Yagize ati “Turasaba ababyeyi kudufasha kumenya amateka yacu no kuyakira kuko aremereye. Ndashimira Mama wanjye wanganirije kuri aya mateka no kumfasha gukura mvuga Ikinyarwanda no mu mahanga ngakurana u Rwanda, ndasaba n’abandi bana kurushaho kugira ubushake bwo guhorana Igihugu cyacu ku mutima.”

Gakire Dieudonné, umunyeshuri mu Buholandi n’umwanditsi w’igitabo “Umwana mu Nzozi” yasangije abitabiriye umugoroba wo Kwibuka urugendo rwe mu kwandika igitabo cye, icyo byamufashije nk’uwarokotse Jenoside, urungano rwe ndetse n’akamaro abona bifitiye Abanyarwanda n’abanyamahanga batabonye Jenoside.

Yabwiye abacitse ku icumu batuye mu Buholandi ko kwandika bishoboka kandi ari impano y’ingenzi uba uhaye igihugu n’isi mu gusigasira amateka by’umwihariko guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside kuko kwandika ukuri kwayo ari ukubarinda kongera gushinyagurirwa no kurinda isi kongera kugira ibyago bya Jenoside.

Ati: “Kwandika aya mateka ni inkunga ituma abarokotse badashinyagurirwa kandi ni umusanzu tugomba no guha isi ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi”.

Muri iri joro ryo kwibuka abawitabiriye baririmbiwe n’Umuhanzi Nsengimana Justin waririmbye indirimbo zirimo ubuhamya zinatanga ihumure.

Umuhanzi Nsengimana Justin yaririmbye indirimbo zirimo ubuhamya zinatanga ihumure

Source: Igihe.com

You Might Also Like